Evodi

06 Gicurasi | Liturijiya y'umunsi |
Evodi yahawe ubwepiskopi na Petero intumwa, igihe Petero agiye i Roma agasiga amugize umwepiskopi w’Antiyokiya. Ntawe uzi neza aho Evodi yapfiriye; ikizwi gusa ni uko yahowe Imana. Hari abavuga ko yaguye ahitwa Galba. Mutagatifu Inyasi mukuru wamusimbuye ku ntebe y’ubwepiskopi, mu ibaruwa yandikiye abakristu b’Antiyokiya yagize ati:«Mwigishijwe n’Intumwa Petero na Pawulo ubwabo; ntimuzibagirwe rero inyigisho ntagatifu mwashinzwe. Mujye mwibuka kandi n’umuhire Evodi, umushumba wanyu wabaragiye abahawe n’intumwa; twerekane iteka ko uwo mubyeyi mwiza atarumbije». Bavuga ko Evodi ari we wise abigishwa ba Yezu abakristu.