Ewulariya

12 Gashyantare | Liturijiya y'umunsi |
Ewulaliya yavukiye i Merida mu gihugu cya Hispaniya mu mwaka wa 292. Afite imyaka 12 cyangwa 13, yabaye umwe mu bakristu benshi batotejwe kandi batsembwatsembwa n’umwami w’Abaromani Diyokeresiyani. Mburamatare Dasiyani igihe abonye ko adashoboye kumwemeza gusenga ibigirwamana by’Abaromani yamugiriye ibikorwa by’iyicarubozo bikaze cyane : kumukubita ibiboko, kumwinika mu mushongi w’ingwa n’umuringa byabirinduye, kumutwikisha indimi z’umuriro n’ibindi. Nguko uko iyo sugi yapfiriye Imana mu kwemera yahindutse amakara. (Mu mwaka wa 880 urupfu rwe rwahimbwemo indirimbo y’igisigo cya Mt Ewulariya). Guhimbaza uwo mutagatifu byatangiye ahagana mu kinyejana cya 6 muri diyosezi ya Rodez.