Ewutimi

11 Werurwe | Liturijiya y'umunsi |
Eutimi yavukiye muri Aziya. Yize ikigereki akiri muto, hanyuma ajya gukomereza amashuri ahitwa Alexandriya ho mu Misiri. Agarutse iwabo yinjiye mu Bamonaki, nuko ahabwa ubusaseridoti. Nyuma abakristu b’i Sardi baramutoye ngo ababere umwepiskopi, abanza kubyanga hanyuma biba ngombwa ko abyemera. Mu mwaka wa 815, i Konstantinopoli. Eutimi yarwanije bikomeye abigishabinyoma. Icyo gihe bamugirira inzika mbi bamuteranya ibwami. Arafatwa arafungwa. N’aho afungiwe kandi ntiyaretse gukomeza kwamagana abasebyaga Ivanjili. Umwami wariho amaze gutanga, himye Mikayeli Bega, we akaba yarakundaga Eutimi. Amuha amahoro akomeza kwamamaza Inkuru nziza, ariko abigishabinyoma bongera kumuteranya ibwami baramuca, igifungo n’ibiboko aba aribyo bimwica.