Fabiyani Papa n’uwahowe Imana

20 Mutarama | Liturijiya y'umunsi |
Mutagatifu Fabiyani yavukiye mu butariyani. Yatorewe kuba Papa mu mwaka wa 236, asimbura ku ntebe Papa Anteri. Mu myaka cumi n’ine yose, yayoboranye ubwitonzi n’ukwemera gushyitse Kiliziya ya Yezu Kirstu. Niwe wohereje intumwa zijya kwigisha Ivanjili mu Bufaransa. Yakomeje kurwanira Kiliziya ishyaka, begeza ndetse n’aho abizira. Umwami Dasi yamaze kwima ingoma atangira kurwanya Kiliziya, atoteza abakristu aranabicisha. Yategetse gufata abepiskopi, abasaseridoti n’abadiyakoni bose bakicwa. Papa Fabiyani nawe aza gufatwa aricwa, azira ko atatuzaga gukomeza gushyigikira Kiliziya no gufasha abakristu be. Ibikorwa bye bizwi ni bike cyane kuko yategetse Kiliziya mu itotezwa ryayo rikomeye. Mutagatifu Sipiriyani wari umwepiskopi wa Carthage muri Afrika y’amajyaruguru, yumvise ubutwari bwa Fabiyani maze mu bitabo bye yandika amurata avuga ati : “Fabiyani yari umugabo utagereranywa mu kwitangira ukwemera kwa Kiliziya”. Yahowe Imana muri iryo totezwa rya Kiliziya mu mwaka wa 250.