15 Gashyantare |
Liturijiya y'umunsi |
Fawustini na Yovita bavaga inda imwe. Bombi bakundanaga bitangaje. Bakomokaga mu muryango ukomeye cyane mu Butaliyani. Ihihe Trayani umwami w’abaromani ategetse kurimbura abakristu, Fawustini na Yovita bafashwe mu bambere kuko bari bazwi hose kubera ishyaka n’umwete bagiraga mu kwamamaza ubukristu. Fawustini yari umusaseridoti nawe Yovita akaba umudiyakoni. Izo ntore z’imana zamaze igihe kirakire mu buroko, hanyuma babajugunya mu nzu y’ibirura bishonje byari bimaze iminsi bitarya. Cyakora kuby’igitangaza cy’Imana, ibyo birura ntibyabakura. Abanzi babo birabatangaza, ariko kandi birabarakaza cyane; noneho babazirika amaboko n’amaguru babaroha mu nyanja. Babonye nabyo ntacyo bibatwaye bareremba hejuru y ‘amazi, ko kandi ibyo bitangaza bikomeza gutuma abantu bakunda ubukristu, babakuramo, babaca imitwe. Mbere yo kwicwa ariko, Fawusitini na Yovita barapfukama basaba Imana ngo ibakire mu bwami bwayo.