20 Ugushyingo |
Liturijiya y'umunsi |
Felegisi yavukiye mu Bufaransa mu 1227. Yari umwuzukuru wa Heneriko wa I umwami w’Ubufaransa. Feligisi yarezwa gikristu kuva akiri muto, akurana umutima ukunda Imana, akagirira impuhwe abakene n’imbabare. Amatungo ye yayamaze ari ukugira ngo ahanini afashe abakene. Igihe ingabo z’abakristu zigiye kubohoza ubutaka butagatifu Yezu yabayemo, Feligisi ntiyazuyaje kugenda mu ba mbere. Yari intwari ariko agatinya cyane kuba yakwica umuntu, kuko yumvaga ari icyaha Imana itababarira. Iyo yabaga ari imuhira, imengenzereze n’imyifatire ye byabaga ari nk’ibyabihayimana. Nyuma yabonye ko ubwo buryo budahagije kugira ngo arusheho kunogera Nyagasani. Nibwo yiyemeje gutanga ibyiza byose yari atunze abigabanya abakene n’indushyi nuko yiyegurira Imana ku mugaragaro. We na Yohani wa Mata, barema umuryango wiswe « Ingabo z’Ubutatu Butagatifu ». Uwo muryango wari ugenewe gucungura abakristu bafashwe n’abayisilamu. Ntibyatinze, uwo muryango Papa yawemeye mu miryango ya Kiliziya. Kugeza ubwo Feligisi yitabye Imana mu 1212, uwo muryango wari umaze gucungura abakristu batabarika. Feligisi yapfuye afite imyaka mirongo inani n’itanu.