Fideli w’i Sigmaringen

24 Mata | Liturijiya y'umunsi | 1Kor6,4-19; Yh17,20-26
Kuva mu myaka ya mbere ya kiliziya amaraso y’abahowe Imana yamenetse ni menshi cyane kugira ngo bahamye ukwemera kw’amahame matagatifu. Fideli nawe yemeye guhara ubuzima bwe kubera iyo mpamvu. Mbere yo kwiyegurira Imana, yitwaga Mariko Roy. Yavukiye mu mujyi wa Sigmaringen mu Budage, mu 1578. Aho atangiriye kwiga aba umuhanga cyane mu bwenge bw’amashuri, nuko asohotse aba umucamanza w’ikirenga. Yaburaniraga cyane cyane abatagira kirengera, abatindi n’imbabare zikennye. Hashize igihe yahisemo kwiga inyigisho nkuru za Kiliziya areka indi mirimo yakoraga. Nuko nyuma yiyegurira Imana mu muryango w’Abakapusini. Yahawe ubusaseridoti mu mwaka w’1612, ari nabwo ahinduye izina akitwa Fideli. Aho aherewe ubusaseridoti, yoherejwe kwigisha henshi kuko yari afite ingabire ikomeye mu kwigisha. Muri izo nyigisho ze yarwanyije mbere na mbere abigishabinyoma. Abenshi mu bari barataye ukwemera nabo yabagaruye mu nzira iboneye. Fideli yikurikiranyije kenshi kuba umukuru w’ibigo by’uwo muryango, igihe cyose akarangwa n’urukundo rusesuye kuri bose. Fideli yapfuye mu mwaka w’1622, yicwa n’abanzi ba Kiliziya bari bamushutse ngo aze abasobanurire inyigisho z’iyobokamana.