03 Gicurasi |
Umunsi mukuru usanzwe |
1 Kor 15,1-8; Yh 14,6-14
Filipo yavukiye i Betsayida, we na Petero na Andreya. Uko ari batatu babanje kuba abigishwa ba Yohani Batista mbere yo kuba abigishwa ba Yezu. Filipo ni we washohoje kuri Yezu abagereki b’abanyamahanga bari batakambye bifuza kumubona. Filipo ni we kandi wabwiye Yezu ati:«Nyagasani twereke Imana Data, dushire agahinda!» Yezu na we aramusubiza ati:«Umbonye aba abonye Imana Data». Yakobo we yari mwene Alfa. Bavuga ko yari afitanye isano na Yezu. Yabaye uwa mbere mu buyobozi bukuru bwa Kiliziya y’i Yeruzalemu. Yakobo kandi yabonekewe na Yezu amaze kuzuka. Ibaruwa ya Yakobo yanditse, ibarirwa mu Bitabo Bitagatifu by’Isezerano rishya.