Filipo Neri

27 Gicurasi | Umunsi wibukwa | Fil 4,4-9; Lk 6,43-45
Filipo Neri yavukiye i Flofansi mu Butaliyani. Se yari umuhanga mu by’amategeko, akaburana imanza z’abantu bamwiyambaje. Filipo arangije amashuri yagiye gufasha sewabo iby’ubucuruzi. Uwo mugabo yashakaga kuzamuraga umutungo munini yari afite. Kubera ko bakoreraga bugufi y’ikigo cy’abamonaki, Filipo yajyaga yo buri munsi gusenga hamwe na bo. Nyuma y’imyaka itatu yagiye i Roma . kuva ubwo iby’ubukire bw’isi abitera umugongo, nuko atangira kwigira ubusaseridoti. Hagati aho yitangiye cyane urubyiruko, afasha abarwayi ndetse n’abandi bose batagira kirengera. Yahawe ubusaseridoti afite imyaka mirongo itatu n’itandatu. Ahera ubwo agarura abakristu benshi bari barataye ukwemera, agatanga kenshi Penetensiya umunsi wose kugera ijoro riguye! Nyuma yabonye ko adashoboye gukora imirimo myinshi inyuranye wenyine, niko kurema umuryango w’abapadiri, awita «Uwabasenga». Filipo yitangiye byimazeyo kwamamaza ingoma y’Imana, icyo gihe bigaragazwa cyane n’umubare w’abakristu bivuguruye n’abandi babatijwe. Papa yashimye ibikorwa bye n’ukwitagatifuza kwe, amusaba ko yakwemera ko amugira Karidinali, ariko kubera ukwiyoroshya kwe arabyanga. Filipo Neri yakoreye Kiliziya imyaka mirongo itandatu yose.