Fina

12 Werurwe | Liturijiya y'umunsi |
Imibereho Fina yagize ntiyamaze igihe kirekire. Kandi hafi ya yose yayirangirije mu bubabare bukaze kubera ko yari yararemaye igice kinini cy’umubiri we. Icyo guhe akirangiriza mu bwihangane butangaje ndetse no mu kwemera gushyitse. Mu rupfu rwe, iruhande rw’agatanda ke hameze indabyo nziza cyane. Ubwoko bw’izo ndabyo zikunze kurabya zigahurirana n’umunsi wa bazina be, abaturage bo ku musozi w’iwabo mu Butaliyani bazita indabyo za Mutagatifu Fina.