Fransiska Kabrini

22 Ukuboza | Liturijiya y'umunsi |
Fransiska Kabrini yavukiye mu Butaliyani. Mu buto bwe yahuye n’imibabaro myinshi: ubukene, amagara make, bikubitiraho rero n’urupfu rw’ababyeyi be. Nyamara ariko ibyo byose ntibyigera bimuca integer, ahubwo byose akomeza kubitura Nyagasani. Amaze kuba mukuru, yifuje kwiyegurira Imana. Amagara ye ariko ntiyatumye abona umuryango umwakira. Kubera ko umwepiskopi yari azi ukwiyoroshya kwe n’ubwitange bwe, yamushinze umurimo ukomeye wo kurera impfubyi. Uwo murimo awukora imyaka itandatu kandi arawutunganya koko. Nyuma rero abifashijwemo n’abakobwa batatu muri za mpfubyi yareraga, batangiye umuryango w’abihaye Imana witwa” Ababikira b’umutima Mutagatifu”. Nibwo rero batoye Fransiska ngo ababere umuyobozi, kuko bari bafite n’imigambi yo kuzajya kwamamaza Inkuru nziza mu Bushinwa. Muri icyo gihe ariko, hari abataliyani benshi bajyaga muri Amerika gushaka akazi. Umwepiskopi waho nibwo atumye kuri Fransisika ngo azamwoherereze ababikira bazamufasha kugoboka ingorwa zituye mu nkengero z’umugi wa New York. Aho papa Leo wa XIII abimenyeye, nawe asaba Fransiska kureka kujya mu bushinwa ahubwo akajya kwamamaza inkuru nziza muri Amerika. Fransiska agezeyo yitangiye cyane cyane ibikorwa by’urukundo, atangiza ikigo kigenewe kwakira imfubyi, yubakisha n’ibitaro bine byo kugoboka abarwayi. Fransiska Kabrini yakwirakwije ibigo byinshi by’ababikira b’Umutima Mutagatifu muri Amerika y’amajyepfo, no mu Bwongeleza, mu Bufransa no muri Espanye; ibyo byose abikorera kugirango ingoma y’Imana yogere hose.