Fransiska w’i Roma

09 Werurwe | Liturijiya y'umunsi | Imig31,10-31; Mt 22,34-43
Fransiska yabyirukanye igitekerezo cyo kwiyegurira Imana. Amaze gukura yashatse kwinjira mu muryango w’ababikira ariko iwabo baranga ahubwo bamushakira umugabo baramushyingira. Ababyeyi be bari abanyacyubahiro bakuru i Roma. Amaze gushyingirwa yabanye neza n’umugabo we, abana babo babatoza kare umuco wiza wa gikiristu. Mu myaka mirongo ine yose yabanye n’umugabo we, yabaye urugero rutangaje rw’umubyeyi w’umukristu, aba umugore w’indahinyuka mu mico no mu myifatire. Imirimo y’urugo kandi ntiyamubuzaga kwitagatifuza. Kubera ko umugabo we yari akomeye i Roma, hari igihe yashakaga ko Fransiska yambara imyambaro y’agahebuzo, nyamara Fransiska we akabyanga kubera ukwicisha bugufi. Kenshi agakunda kubwiriza abagore bagenzi be bakize kuba imfura ku mutima no mu migenzereze myiza ya gikristu. Icyo gihe yubakisha ikigo cy’abashaka gukurikiza inama ze zo kwitagatifuza kugirango bajye babona aho bahurira ndetse no kubashaka kuhaba babone aho baba. Aho agiriye amakuba apfusha umugabo, yagiye muri urwo rugo yari yarubakishije rw’abifuza kwitagatifuza. Yahasanze abandi bari barahageze aba ariwe ubabera umuyobozi mu bwiyoroshye bwinshi. Uwo muryango Fransiska yari amaze gushing yawumazemo imyaka ine gusa hanyuma yitaba Imana. Bavuga ko mbere y’urupfu rwe yabonekewe kenshi. Yitabye Imana tariki ya 9 Werurwe 1440.