Fransisko Karaciyolo

04 Kamena | Liturijiya y'umunsi |
Izina yiswe akimara kuvuka ni Ascanio. Nyuma ariko amaze gukura yahisemo kwitwa Fransisko kubera urukundo n’icyubahiro yagiriraga Mutagatifu Fransisko w’Asizi. Yahawe ubusaseridoti mu mwaka w’1587. Hashize igihe gito ahawe ubusaseridoti, mu w’1588, afatanije na Agustini w’Adorno, baremye umuryango w’abihayimana bakora imirimo isanzwe ya gitumwa. Nyuma y’urupfu rwa Agustini w’Adorno wari uukuru w’umuryango, Fransisko niwe watorewe kuyobora uwo muryango. Uwo muryango urakomera cyane mu Butaliyani no muri Espanye, aho hose ugirira akamaro gakomeye abakristu benshi, ubatoza cyane cyane gushengerera Isakramentu ritagatifu. Fransisko Karaciyolo yashyizwe mu rwego rw’abatagatifu mu mwaka w’1807.