Fransisko Rejisi

16 Kamena | Liturijiya y'umunsi |
Fransisko Rejisi ni umwe mu basaseridoti b’ibirangirire Abayezuwiti bagize mu mirimo ya gitumwa. Kuba indahinyuka mu mirimo yo kwamamaza ingoma y’Imana yabitangiye akiri mu mashuri makuru. Amaze guhabwa ubusaseridoti ho biba akarusho. Mbere yo guhabwa ubusaseridoti bamwohereje kwigisha Ijambo ry’Imana hirya no hino mu gihugu. Nuko aho anyuze hose bagasigara bamutangarira. Bityo benshi bemera guhabwa Batisimu. Inyigisho ze kandi zanatumye hari abandi bivuguruza mu kwemera, bareka ingeso mbi zari zarabashyize ku ngoyi y’icyaha. Icyo gihe aca ubusinzi n’ubusambanyi byari byarokamye bamwe ndetse n’indahiro zari zarateye zituka Izina Ritagatifu ry’Imana zicika aho yigishije hose. Aho aherewe ubusaseridoti, Fransisko Rejisi yarushijeho kwitagatifuza no kwitangira imirimo y’iyogezabutumwa. Icyo yibanzeho cyane kirusha ibindi ni ugushishikariza abantu guhabwa kenshi Isakramentu ry’imbabazi kugirango barusheho kunogera Imana. Ibikorwa byinshi byiza by’urukundo yakoze nabyo ntibigira ingano. Fransisko Rejisi yishwe n’imiruho amaze imyaka icumi gusa ahawe ubusaseridoti.