Fransisko Saveri

03 Ukuboza | Umunsi wibukwa | Iz 60; 1-6; Mt16; 15-20
Fransisko Saveri yavukiye mu gihugu cya Espanye. Amashuri yayarangirije muri kaminuza y’i Parisi mu Bufaransa, ahavana impamyabushobozi ihanitse muri Filozofiya. Nyuma yabaye umwarimu muri kaminuza, ahamererwa neza, iby’isi biramuhira. Nyuma ariko Imana yashatse kumutoraho intumwa yayo, maze kubw’ububasha bwayo ahura na Mutagatifu Inyasi wa Luwayola wari hafi gutangira umuryango w’Abayezuwiti. Nuko icyo gihe abwira Fransisko amagambo ya Yezu , ati: “Umuntu yigaruriye isi yose, akabura roho ye byaba bimumariye iki? “. Buhoro buhoro Fransisiko ayo magambo arayazirikana kandi amutera kwibaza byinshi. Nuko kuva ubwo atwarwa n’inema y’Imana maze akurikira Inyasi batangira umuryango w’Abayezuwiti. Nguko uko Fransisko yagabiwe ingabire na Nyagasani, atangira ubwo kwitangira roho z’abantu cyane cyane abatari bamenya Kristu. Mu mwaka w’1541, yoherejwe kwamamaza Ivanjili mu Buhindi. Mu myaka yose yahamaze, yahugukiye cyane gusenga no kwihana, ataretse no kwigisha ivanjiri. Fransisko yagenze ingendo nyinshi cyane yamamaza inkuru nziza mu bihugu bya Aziya. Mu ibaruwa yandikiye Mutagatif Inyasi muri icyo gihe, yagize ati: “Mbwirira inshuti zanjye twiganye muri Kaminuza i Parisi ko hari abantu Miliyoni zitabarika bashobora kuba abakristu, baramutse babonye ababigisha Ivanjiri ya Yezu Kristu”. Fransisko Saveri yagaragaje ubutwari bukomeye cyane mugukoresha Nyagasani, ibyo bikagaragazwa ahanini nuko yaguye mu nzira ajya kwamamaza Inkuru nziza mu Bushinwa. Yapfuye afite imyaka mirongo ine n’itandatu y’amavuko.