04 Ukwakira |
Umunsi wibukwa |
Gal 8,14 - 18; Mt 11,25 - 30
Mu busore bwe, Fransisko yabanje kuba umuntu utitaye ku by’iyobokamana. Mu mibanire ye n’abandi ariko, akaba umusore ukunzwe muri bagenzi be kuko iyo yabaga avuze ikintu cyangwa agisezeranyije abandi yagitunganyaga. Nta narimwe yicaga amasezerano ye, muri make yari imfura. Koko rero uwo Imana yihitiyemo ishirwa imwigaruriye. Kuri Fransisko kimwe no kubandi benshi, Imana yakoresheje ubushobozi bwayo maze ikorera muri we. Yafashwe n’indwara iramuzahaza cyane, amacutiye yose amucikaho ntiyamusura. Nuko akitabwaho gusa n’abo yasuzuguraga. Ibyo byatumye ahita afata icyemezo cyo kuyoboka Imana yonyine akaba ariyo akorera. Nuko amaze koroherwa neza yiyegurira Imana burundu, abikurikirwamo n’abandi bagenzi be cumi na babiri, bashing umuryango w’abihayimana. Uwo muryango umaze kumenyekana hirya no hino, umwepiskopi wabo yabahaye uburenganzira bwo gushishikariza abakristu ukwitagatifuza muri Diyosezi ye. Icyo gihe bahindura abantu batabarika, ndetse benshi benshi bakurizaho no kwinjira muri uwo muryango. Fransisko yihatira cyane kugena amategeko agenga umuryango, nuko Papa amaze kuyashima aboneraho no kwemera umuryango wabo. Uwo muryango Fransisko w’Asizi yashinze niwo wafashe izina ry’Abafransiskani tizi ubu. Babaye bakimara imyaka icumi umuryango utangiye, baba bamaze kuba ibihumbi bitanu. Umuryango w’ababikira b’Abaklarisa nawo usa n’aho ukomoka kuri Mutagatifu Fransisko w’Asizi kuko yafatanyije na Mutagatifu Klara w’Asizi kuwurema. Ntawabasha kuvuga bihagije uburyo Mutagatifu Fransisko w’Asizi yahaye isi agaciro kayo ku buryo bwose; yita kubantu bose ndetse n’inyamanswa z’agasozi akaziha icyubahiro; mbese ikintu cyose cyaremwe n’Imana akacyubaha. Yemeye kwicisha bugufi bikomeye, yigira umukene nyuma y’abandi, ibyo byose abigirira urukundo rw’Imana. Fransisko w’Asizi yitabye Imana tariki ya 4 Ukwakira 1226. Ni Papa Gregori wa IX wamushyize mu rwego rw’Abatagatifu.