02 Mata |
Liturijiya y'umunsi |
Sir 3, 17-24; Mt 5, 13-16
Ababyeyi be bari abakristu bafite ukwemera gushyitse. Bamaze imyaka myinshi cyane barahebye akana, ariko ntibiheba bakomeza gusaba Imana babinyujije kuri Mutagatifu Fransisko w’Asizi. Nuko aho bigeze Nyagasani arabumva, maze mu mwaka w’1416 babyara umuhungu, bamwita Fransisko. Amaze imyaka cumi n’itatu, Fransisko yavuye iwabo ajya kwiyegurira Imana mu muryango w’abafransiskani. Atangira ubwo kwihatira gukurikiza imibereho ya Mutagatifu Fransisko w’Asizi. Nyuma ahabwa inema y’Imana imukangurira kurushaho kwitagatifuza. Niko guhaguruka maze ajya kwitagatifuriza aho atagira umuntu babonana n’umwe, uretse kwihererana n’Imana yonyine gusa. Aho hantu yahamaze imyaka igera kuri itandatu. Uko kwitagatifuza kwe kogeye vuba cyane. Hakaza abakristu benshi bamusaba kubana nawe ngo abafashe kwitagatifuza. Fransisko asaba umwepiskopi kubemerera ngo biyubakire monasteri, umwepiskopi arabibemerera. Nuko batangira kubaka monastery yabo, yakira benshi bamusabye kwiyegurira Imana muri uwo muryango mushya yari atangije. Abandi bantu benshi bazaga bamugana ni abareshywaga no kumva ibitangaza yakoraga byerekana ko ari umuntu w’Imana koko. Fransisko yitabye Imana tariki ya 2 Mata 1507, ari ku wa gatanu mutagatifu; apfa akikijwe n’abihayimana bo mu muryango yashinze.