Fransisko wa Borjiya

10 Ukwakira | Liturijiya y'umunsi |
Fransisko yavukiye i Gandiya mu gihugu cya Espanye. Ababyeyi be bari ibikomangoma, akaba kandi yarakomokaga no mu muryango wa Papa Alegisanderi wa VI. Arangije amashuri i Sorgone, yashyingiranywe n’umukobwa Eleonore wa Castro, bagira urugo ruhire kandi babyarana abana umunani. Bari ibyegera by’ibwami ariko kandi Fransisko akagirira umwamikazi Izabela icyubahiro gihebuje. Byagaragaye cyane igihe umwamikazi apfuye mu mwaka w’1539, Fransisko agaherekeza umurambo kugera I Toledo; icyo gihe bakamara ibyumweru bibiri mu nzira. Bagezeyo Fransisko yagize agahinda katagereranywa abonye ukuntu umurambo washwanyaguritse kubera urugendo! Ibyo bintu rwase byatumye icyo gihe asa n’uzinutswe ubuzima. Aho Fransisko yimikiwe ku ntebe y’ubwami, yakoranye umurava ariko kandi yirinda kwita ku bukire bw’iby’isi. Hari abacyetse icyo gihe ndetse ko yenda yabaga abigirira gutanga impongano z’ibyaha abasekuruza be bari barakoze. Mu mwaka w’1546 yagize ibyago bikomeye apfusha umugore. Yiyemeza kubanza kurera neza abana be, nuko hanyuma yinjira mu muryango w’abayezuwiti. Ariga, akora Novisiya nk’abandi, icyo gihe aranashimwa cyane kubera ukwicisha bugufi kwe. Nuko mu 1551 ahabwa ubusaserdoti. Mutagatifu Inyasi yamwohereje kwamamaza inkuru nziza muri Portugali, ahageze arashimwa cyane ku buryo I Roma bashatse kumugira Kardinali, we ariko akabyanga. Nyuma y’urupfu rwa Mutagatifu Inyasi, yatorewe kuba umukuru w’Abayezuwiti muri Espanye, naho mu 1565 atorerwa kuba uwa gatatu mu bakuru b’umuryango w’Abayezuwiti. Kuva ubwo, yihatiye cyane kohereza abogezabutumwa b’Abayezuwiti mu bihugu by’amahanga. Fransisko Borjiya yitabye Imana tariki ya 1 Ukwakira 1572 i Roma; ashyirwa mu rwego rw’abatagatifu mu mwak w’1671.