Fransisko wa Sale Umwepiskopi n’umuhanga mu nyigisho za Kiliziya

24 Mutarama | Umunsi wibukwa | Ivug 6,3-9; Mt 11,25-30
Fransisko yavukiye mu Bufaransa avuka ku babyeyi b’ibikomangoma kandi bakize cyane. Se yari umukristu ufite ukwemera gushyitse, ibyo bituma umuhungu we arerwa neza kandi gikristu. Ababyeyi be bamwohereje kwiga mu ishuri ryayoborwaga n’abapadiri b’abayezuwiti i Paris, aharangije bamwohereza kwiga i Padoue mu Butaliyani. Yabereye bagenzi be urugero mu mashuri; agashirika ubute kandi agakunda gusenga. Aho arangirije amashuri yasubiye iwabo, nyuma ahitamo inzira yo kwiyegurira Imana. Yahawe ubusaseridoti mu mpera z’umwaka w’1593. Yabaye umusaseridoti w’indakemwa ku rugero rw’intumwa Yezu yirereye, abigaragaza cyane atunganya neza imirimo ashinzwe kandi agarura roho nyinshi z’abataye n’abari barahinduye idini. Amaze gutorerwa kuba Umwepiskopi wa Jenevi, yabaye intumwa n’umushumba w’indahinyuka wa Kiliziya, ahebuza bose kugira umutima w’ituze n’ineza, abanira cyane abaciye bugufi. Abashaka kwihebera Imana, abakundisha gusenga, abasobanurira amabanga y’urukundo rw’Imana; abalayiki abatoza kubaho gikristu. Fransisko yashyizeho umuryango w’ababikira ba Mariya ajya gusuhuza Elizabeti, abifashijwemo na Yohana Fransiska wa Chantal wawubereye umuyobozi. Fransisko wa Sale yagaragaje ubutwari bukomeye no mu minsi ya nyuma y’ubuzima bwe, akomeza kwihangana akora imirimo ye ya gisaseridoti; atanga iskramentu ry’imbabazi, yigisha ndetse yakira n’abamugana bose. Yitabye Imana ku ya 28 Ukuboza 1622.