Frederiko

18 Nyakanga | Liturijiya y'umunsi |
Frederiko yavukiye mu Bwongereza. Amaze kwiyegurira Imana yagiye mu Budage kwamamaza Inkuru Nziza ya Yezu Kristu. Muri icyo gihe, hari abogezabutumwa benshi baturutse mu Bwongereza bakwira Uburayi bwose bamamaza Inkuru Nziza; nuko Frederiko nawe ubwo ajyana nabo. Yari umuntu ukunda gusenga kandi akamenya kwigisha byahebuje. Abakristu benshi baramushimye nibwo bamutoreye kuba umwepiskopi wa Utrecht mu Buholandi. Iyo Diyosezi yayiyoboye imyaka igera kuri cumi n’itanu, abakristu be bamukunda kandi bakurikiza inama ze. Nyamara ariko umwamikazi Yudita wari warasizoye mu ngeso mbi yaramurwanyije cyane, amuziza ko yari yaratinyutse kumugira inama yo guhindura imyifatire ye idahwitse. Ntibyatinze, umwamikazi yohereje ingabo ze zitera Frederiko, zisanga arangije gutura igitambo cya misa yibereye iwe asenga, baramwica.