Gabliyeri Perbwari

11 Nzeli | Liturijiya y'umunsi |
Gabliyeri Perbwari yari umusaseridoti witangiye kwamamaza Ivanjiri. Amaze guhabwa ubusaseridoti mu mwaka w’1826, yasabye kujya gusimbura umuvandimwe we wari wararohamye mu Nyanja ajya kwamamaza Inkuru nziza mu Bushinwa. Aho agereye mu Bushinwa, yasanze abantu benshi bakeneye kwigishwa Ijambo ry’Imana. Atangira ubwo kwigisha cyane no gutanga amasakaramentu ari nako agarura abari barataye ukwemera. Ubutegetsi ariko bwo bwarwanyaga ubukirisitu. Babanza rero kumwihorera arigisha biratinda. Ariko umunsi umwe umutware azana n’abasirikare baramufata, ndetse bamufatana na bamwe mu bakirisitu. Babanza kumuboha, baramukubita cyane, ari nako bamutegeka guhakana ubukirisitu. Nyuma babonye ko abananiye, bamubamba ku musaraba. Ni uko iyo ntwari ihorwa Kirisitu.