27 Gashyantare |
Liturijiya y'umunsi |
Gabriyeli yavutse tariki ya 1 Werurwe 1838; apfusha nyina akiri muto cyane, cyakora se amurera neza. Yari umwana ufite amarere maremare, ariko kubera igitsure cya se akurana imico myiza. Arangije amashuri abanza mu bafureri b’amashuri y’abakristu, yize mu ishuri ryisumbuye ryayoborwaga n’abayezuwiti. Nyuma y’indwara zinyuranye zamwibasiye, yagize igitekerezo cyo kuziyegurira Imana. Hagati aho ariko yaje gusa n’ukururwa n’iby’isi, arabihagarika. Nuko ariko umunsi umwe afata icyemezo cya kigabo, maze mu mwaka w’1856 yinjira mu muryango w’abihayimana b’Abapasiyonisti. Mu gihe yari yegereje guhabwa ubusaseridoti yafashwe n’indwara y’igituntu, maze muri ubwo burwayi bukomeye ahagaragariza ubuhamya bukomeye mu gusenga, mu kwihanganira ububabare. Gabriyeli yitabye Imana tariki ya 27 Gashyantare 1862; ashyirwa mu rwego rw’abatagatifu ku wa 13 Gicurasi 1920. Bavuga ko nyuma y’urupfu rwe yakoze ibitangaza byinshi. Uwo musore ni umwe mu rugero abasore bandi bakwiye kureberaho.