Gatarina w’i Siyena

29 Mata | Umunsi wibukwa | 1Yh1,5-2,2; Lk 10,38-42
Gatarina yavukiye i Siyena ho mu Butaliyani. Se yitwaga Yakobo Benincasa. Yamubyaranye na Lapa, akaba umwana wabo wa makumyabiri na batatu. Ataruzuza imyaka cumi n’itatu, ababyeyi be batekerezaga kumushyingira ariko kubera ko we atabishakaga, bamwohereza kubana na mukuru we Bonaventure wari wubatse kugirango amutoze gukunda iyo nzira y’abashakanye. Nyuma ariko Bonaventure ahitanwa n’inda apfa abyara, bibabaza cyane Gatarina ndetse yibwira ko ari igihano cy’Imana kuko yari yaratangiye kwiyitaho no kwirimbisha bikabije. Mukuru we amaze gipfa iwabo basha kwihutisha ibyo kumushyingira, nyamara Gatarina abigiriwemo inama na mubyara we Tomasi wari warinjiye mu Badominikani, ahishurira iwabo ikifuzo cye cyo kwiyegurira Imana. Umunsi umwe bateraniye ku meza, abiyereka yambaye ivara kandi yikatishije umusatsi we. Nuko Yakobo ashaka kumuvanamo amatwara yo gusenga, maze ategeka ko birukana abakozi n’abaja bo mu rugo bose kugirango imirimo yose abe ari Gatarina uyikora kuko yibwiraga ko azatwarwa n’akazi kenshi akabura umwanya wo kujya gusenga no gutekereza ibyo kwiha Imana. Bamukura mu cyumba cya wenyine, aryama mu cya musaza we. Nyamara mu gicuku undi amaze gusinzira, Gatarina akabyuka akiganirira na Yezu, umukunzi we. Umunsi umwe, Se Yakobo amutunguye, amusanga mu cyumba yakuburagamo, ahageze atanyegenyega yatwawe buroho, inuma y’umweru imuhagaze ku mutwe. Kuva ubwo Se amuha uburenganzira bwose bwo gukirikiza inzira Imana imushakamo. Gatarina ajya kwiyandikisha mu muryango w’abadominikani, bamwemerera gukurikiza no kubaha amabwiriza y’umuryango yibera iwabo mu rugo kwa se. yahamaze imyaka itanu muri iyo mibereho y’abihaye Imana, yigana rwose igitekerezo remezo cya Mutagatifu Dominiko wahanze abadominikani, ari cyo «Gukorera byose ikuzo ry’Imana no gukiza roho mu mibereho yarangwaga n’isengesho rihoraho». Muri iyo myaka yose ni Roho Mutagatifu ubwe wamwiyigishirizaga, amusendereza ingabire ze zose, amutegurira kuzasohoza ubutumwa Imana yari yaramugeneye. Uwo mwari wa Mutagatifu Dominiko, yariyoroshyaga cyane kandi akagurumana urukundo rukomeye rwa Kristu wabambwe ku musaraba, ari narwo rwamuhesheje umwanya w’ibanze mu bacengewe n’amayobera y’ubumenyi bw’Imana. Mu ngabire nyinshi yahawe, harimo n’ubushishozi buhanitse. Gatarina yabonaga neza uko roho y’uwo bavugana imeze, bigatuma amagambo ye agera ku mutima y’uwo bavugana, akamutera guhinduka no kugarukira Imana. Yari yarayobotswe n’abantu benshi bo mu ngeri zose ndetse n’umuyobozi wa roho ya Padiri Ryimondi ahinduka umwigishwa n’uwo yayoboraga. Bukeye aba ari nawe ushingwa kuba umukuru w’abayoboke bose ba Gatarina, ahabwa izina ry’«Umubyeyi w’ituze». ubundi butumwa yari yarahawe n’Imana ni uguhuza abatumvikanaga bo mu ngeri zose. Abashakanye, abihaye Imana, abami ndetse n’abakuru ba Kiliziya. Niwe wagiriye inama Papa Gerigori wa XI ngo ave Avignon ho mu Bufaransa agaruke i Roma mu kicaro cya Petero intumwa. Aho Papa Gerigori wa Xi apfiriye, umusimbura we Urbain wa Vi, Papa w’ukuri, agirana amakimbirane na Papa washyizweho mu nzira zitemewe witwaga Kilimenti wa VII. Ubwo Kiliziya yari yibyayemo amahari n’amacakubiri. Gatarina biramubabaza cyane yitangira ubumwe bwa Kiliziya, ari mu mvugo n’ingiro, ubuzima bwe abuturaho igitambo kugirango ubumwe bubeho kandi busagambe. Gatarina kandi yanditse inyigisho ze zikubiye mu gitabo yise «Imishyikirano» (Dialogue). Yitabye Imana ku ya 29 Mata 1380, yujuje imyaka mirongo itatu n’itatu y’amavuko. Umubiri we washyinguwe i Roma mu Kiliziya yitwa «Santa Maria sopra Minerva». Yashyizwe mu rwego rw’abatagatifu mu mwaka w’1414; naho mu mwaka w’1970 Papa Paulo wa Vi amushyira mu rwego rw’abarimu ba Kiliziya. We na Mutagatifu Tereza wa Avila nibo bakobwa bonyine bageze kuri iyo ntambwe.