24 Ugushyingo |
Liturijiya y'umunsi |
Gatarina yavukiye Alegisandiriya mu Misiri. Ababyeyi be bari abantu bubashye mu gihugu. Aho iwabo Alegisandriya niho yigiye amashuri, yiga Filosofiya na Tewologiya. Bavuga ko afite imyaka cumi n’umunani, ntawe bari bahwanyije ubwenge muri uwo murwa wa Alegisandriya. Igihe umwami wa Misiri Magismini wa II aciye iteka rivuga ko abaturage bose b’igihugu cye bagomba kuramya ibigirwamana kandi bakabitura ibitambo, uwanze bakamwica , Gatarina yahereye ko ajya ibwami gusobanuza Magsimini impamvu yamuteye ubwo bugome. Nuko ahera ubwo atangira kwigisha imbere y’umwami n’ibyegera bye, yerekana ukuntu Imana y’ukuri ari imwe gusa kandi ihoraho iteka, ariyo yonyine dutegetswe gusenga. N’uko Magsmini ngo yumve izo nyigisho si ukurakara arahinduriza! Ako kanya ategeka ko bafata Gatarina bakamubabaza cyane. N’uko babonye ko amaze kuba inoge kandi yanze kuva ku izima, bamuca umutwe. Bavuga ko amaze gupfa, abamalayika bajyanye umubiri we ku musozi wa sinayi. Kuri ubu hubatse ikigo kinini cy’Abamonaki «Orthodoxe» kitiriwe Mutagatifu Gatarina. Ni nawe murinzi w’Abafilosofe.