Gatarina wa Jeni

15 Nzeli | Liturijiya y'umunsi |
Gatarina yagaragaje ubutagatifu bwe kuva akiri muto. Afite imyaka umunani, yarushaga abantu bakuru kwigomwa ibintu byinshi kandi agakunda Bikira Mariya. Ku bwe yari yarifuje cyane kwiyegurira Imana, nyamara Nyagasani amwereka indi nzira yazamugeza ku butagatifu. Ababyeyi be bamaze kumushyingira, mu minsi ya mbere umugabo we yaramukunze aramukundwakaza. Bari batuye ahitwa Jeni mu Butariyani. Ariko ntabyaciye kabiri, umugabo aramuhemukira aba ikirumbo ; aramusuzugura, akubitiyeho no kumwiyenzaho amutoteza bikabije. Gatarina yemera ayo magorwa yose arayakira, arayihanganira, akomeza ahubwo gusenga asabira umugabo we kuba umukiristu mwiza. Nyagasani yumvise amasengesho ye maze haciye iminsi umugabo we koko agaruka mu nzira iboneye, ahabwa n’Isakaramentu ry’imbabazi. Kuva ubwo Gatarina atoza umugabo we gusenga, amushishikariza kumufasha ibikorwa by’urukundo, bitangira cyane cyane abarwayi n’abakene. Aho umugabo we apfiriye, Gatarina yakomeje kwitagatifuza ari nako akomeza ibikorwa by’urukundo. Abenshi mu barwayi yabasangaga iwabo akabafashirizayo. Abaturanyi be nabo yabatozaga imigenzo myiza ya gikirisitu, akabafasha gusobanukirwa n’Ivanjili, akabigisha abayobora rwose inzira y’ubutungane. Gatarina yakomeje atyo kwitangira abantu kugeza igihe apfiriye. Yitabye Imana ku itariki ya 15 Nzeri 1510.