Gatarina wa Suwedi

24 Werurwe | Liturijiya y'umunsi |
Gatarina akomoka mu gihugu cya Suwedi. Se yitwaga Ulf, nyina akitwa Brijita; uyu nawe wabaye umutagatifu. Gatarina akiri muto yarerewe mu babikira b’i Risberg. Amaze gukura ashyingiranwa na Edgar. Amahirwe y’urugo ariko nti yamusekeye kuko yapfakaye hashize igihe gito ashyingiwe. Yahise ubwo yisangira nyina i Roma, bamaranayo imyaka isaga makumyabiri n’itatu. Aho i Roma, Gatarina n’umubyeyi we Brijita nti bahahwemye gukomeza kwitagatifuza igihe cyose. Gatarina akaba umuntu ukunda kurengera indushyi, akita cyane ku barwayi batagira kirengera mu bitaro, ariko kandi atibagiwe n’umwanya we w’ingenzo wo gushyikirana n’Imana mu masengesho. We na nyina bakoze urugendo rutagatifu bajya i Yeruzalemu, nuko cyakora bahindukiye bageze i Roma nyina yitaba Imana. Gatarina yisubiriye iwabo muri Suwedi yinjira mu muryango w’abihaye Imana wari warashinzwe n’umubyeyi we, hashize igihe yasubiye i Roma kuzana ibisigazwa by’umurambo wa nyina ngo bishyirwe muri Suwedi. Icyo gihe ni nabwo Papa yamwanditse mu gitabo cy’abatagatifu.