Geneviyefa Umubikira

03 Mutarama | Liturijiya y'umunsi | Ydt13,18-20; Lk10,38-42
Geneviyefa yavukiye i Nanterre mu bya 422. Mu mwaka wa 427, abari batuye mu murwa mukuru wa Paris ho mu Bufaransa, bakiriye Umwepiskopi Germani w’i Auxerre, wahanyuze atumiwe na Papa Selestini mu Bwongereza. Mu gusohoka mu kiliziya barangije gusenga, umwepiskopi Germani yabonye imwana mwiza w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka irindwi, uwo mwana akitwa Genovefa. Aramwegera rero amuramburiraho ibiganza aramubaza ati: “Mbese wifuza kuba wakwiyegurira Imana?” wa mukobwa aramusubiza ati: “Nibyo nshaka”. Umwepiskopi arongera aramubwira ati: “Urakomeze umutima ufite wo kwiyegurira Imana; uyiringire cyane, izaguha imbaraga n’ubutwari bwo gutunganya icyo igushakaho”. Mu mibereho ye, Geneviyefa ntiyigeze atezuka na gato mu gukurikiza iyo nama nziza y’Umwepiskopi. Kuva ubwo Geneviyefa amera nk’uwihaye Imana burundu; aca ukubiri rwose n’ibisamaza abato uruzi ko byamubuza kuba uw’Imana byuzuye. Amaze imyaka 14 y’amavuko umwepiskopi wa Paris (umurwa mukuru w’igihugu cy’Ubufaransa) amuha umwambaro w’abihayimana. Geneviyefa ageze mu kigero cy’imyaka makumyabiri y’amavuko, ababyeyi be nibwo bitabye Imana. Umurage w’ibintu bamusigiye yirinze kubyangiza, ahubwo bimufasha gutabara abakene. Mu gihe bari bugarijwe n’intambara, igikomangoma Atila agiye gutera igihugu ngo akigarurire, Geneviyefa yahumurije abantu atuma bashyitsa umutima hamwe, abashishikariza gusenga Imana cyane ngo ibarinde icyo cyago cy’intambara. No mu gihe amapfa yari yarayogoje intara ya Paris, yakoze uko ashoboye ashakira abantu ibibatunga. Yihatiye kandi kumvisha abakristu ko byaba byiza kubakisha kiliziya kumva ya Mutagatifu Diyoniziyo, wabaye Umwepiskopi wa mbere wa Paris. Amaze kugera mu za bukuru, yagiye i Tours gusengera kumva ya Mutagatifu Martini. Ageze mu nzira i Orléans, ahahurira n’umukobwa urwaye warembye cyane, nuko amukoreraho igitangaza aramukiza! Mu mibereho ye kugeza yitaba Imana, Geneviyefa yihatiye cyane gukurikiza inshingano Yezu Kristu yasize adutegetse yo kwitangira bagenzi bacu cyane cyane abari mu kaga. Imva ye iracyahabwa icyubahiro gikomeye mu Kiliziya ya Mutagatifu Stefano i Paris. Mutagatifu Geneviyefa ni umurinzi w’uwo mugi wa Paris.