16 Ukwakira |
Liturijiya y'umunsi |
Gerardi Majela yavukiye ahitwa Muro mu gihugu cy’Ubutaliyani. Ageze mu kigero cy’imyaka makumyabiri n’itatu y’amavuko, yinjiye mu muryango w’abaredemptoristi, aba umufurere. Yagize amahirwe rero bamuhaye gukora mu Sakaristiya. Kuko iyo yarangizaga gukora ibyo yari ategetswe yihutiraga kujya gusenga imbere y’Isakaramentu ritagatifu. Abahamusanze inshuro nyinshi nibo bemeje ko yabaga asa n’utakiri kuri iyi si, ntacyo yumva kindi ubona rwose ko yihereranye n’Imana yonyine. Gerardi kandi uko yakundaga Imana ni nako yakundaga bagenzi be. Abo babanaga yababaniye kivandimwe koko, yarahawe n’Imana ingabire zidasanzwe, kubera ko yakoraga ibitangaza byinshi mu neza kandi agahorana umubano n’aumushyikirano n’Imana nk’umwana n’umubyeyi bakundana byuzuye.