Germane

15 Kamena | Liturijiya y'umunsi |
Germane yagize imibabaro myinshi kuva akivuka. Yavukanye ubumuga, agira n’ibyago apfusha nyina akiri muto. Aho se azaniye undi mugore, mu ka se uwo aramujujubya bikomeye. Byose Germana arabyihanganira, yihatira gusa kurushaho kwitagatifuza ari nako abitoza abandi bana b’urungano rwe. Yari umwana ukunda abantu, agakunda bagenzi be ntabe yagira uwo ahemukira. Iyo mu ka se yamuhaga ibiryo, nabyo bidashyitse, yibukaga gusigaza utwo ashyira abandi bana bashonje. Ukwitagatifuza n’ukwihangana kwe byatangazaga abamuzi bose. Germane yitabye Imana afite imyaka