17 Werurwe |
Liturijiya y'umunsi |
Gertruda yavukiye ahitwa Landen mu mwaka wa 626. Ageze mu kigero cy’imyaka cumi, nibwo yatangiye kugaragaza amatwara ye yo kuziyegurira Imana. Nyuma y’urupfu rwa se, yahawe kuyobora imwe muri za Monasteri nyina yari yarasize ashinze y’i Nivele. Abo bihayimana bakurikizaga amabwiriza y’umwepiskopi Amand wabaye Umutagatifu. Icyo kigo yakiyoboranye ubwitonzi n’ubwitange, ashimwa cyane n’abo babanaga. Kubera ariko imirimo ivunanye n’ukwigomwa yagiraga, byamushajishije imbura gihe bituma ananirwa vuba, nibwo yiyemeje kwegura ku mirimo y’ubuyobozi. Gerturda yitabye Imana tariki ya 17 Werurwe mu mwaka wa 659, afite imyaka mirongo itatu n’itatu. Nyuma y’urupfu rwe, abakristu bakomeje kumwambaza ari benshi, cyane cyane mu Budage no muri Polonye, ndetse na za Paruwasi nyinshi ziramwitirirwa.