Gerturda

16 Ugushyingo | Liturijiya y'umunsi | Ef 3, 14 - 19; Yh 19, 31 - 37
Gerturda yavukiye mu gihugu cy’Ubudage. Mu mwaka w’1261, yujuje imyaka itanu, nibwo ababyeyi be bamujyanye mu babikira, bamutura Nyagasani. Abo babikira ni bo bitaye cyane ku burere bwe. Muri Monasteri yahigiye byinshi ndetse aba umuhanga mu kuririmba no guhimba indirimbo za Kiliziya. Mu kigero cy’imyaka makumyabiri n’itanu, yiyumvisemo amatwara yo guhindura imibereho. Nuko umunsi umwe Nyagasani aramubonekera, aramubwira ati : « Wikwiheba kuko umukiza wawe muri kumwe ! ». kuva ubwo arahinduka koko aba undi; atangira noneho imibereho mishya. Nibwo asabye kuba na we umubikira, aremererwa. Ntacyamushimishaga rero nko gusenga akazirikana Yezu Kristu igihe cyose amaze kumuhabwa. By’umwihariko ariko Gerturda yakundaga no gusoma Bibiliya n’inyandiko z’abarimu ba Kiliziya ndetse na we yanditse ibitabo byinshi byiza. Mu bitabo yanditse, Gerturda yasize ikimenyetso cy’ubuzima bwe mu busabane n’Imana, ubuzima bwari bwinjijwe mu kurangamira urukundo rw’Imana yigize umuntu maze urubavu rwa Kritu rwakingujwe icumu rukaba ikimenyetso gihebuje cy’urwo rukundo. Gerturda yari n’umuntu ukunda kuganira agasetsa cyane. Igihe cyo kuruhuka, bagenzi be bifuzaga kuba hamwe na we kuko nta numwe utaramukundaga. Yitabye Imana tariki ya 13 Ugushyingo 1302.