Gervazi na Protazi

19 Kamena | Liturijiya y'umunsi |
Gervasi na Protasi bari abavandimwe. Bahowe Imana mu mwaka wa 300 i Milano mu Butaliyani. Gervasi baramukubise cyane kugeza igihe apfiriye. Naho Protasi we babanje kumutikagura imigeri myinshi umubiri wose, barambiwe bamuca umutwe. Ni Mutagatifu Ambrozi watahuye imirambo yabo hashize imyaka myinshi bapfuye. Yasanze iyo mirambo ikiri mitaraga rwose nkaho bari bagipfa ako kanya. Igihe bayijyanye kuyihamba, mu nzira bahasanze impumyi yabuvukanye, nuko bayigeze iruhande irahumuka. Mutagatifu Agustini na we yari i Milano igihe batoraguye iyo mirambo. Ni yo mpamvu mu nyandiko ze akunda kuvuga iby’abo batagatifu bombi. Cyakora ntakivugwa ku buryo burambuye ku mibereho yabo.