Gisela

21 Gicurasi | Liturijiya y'umunsi |
Gisela tuvuga uyu munsi ni uwari umubikira i Soissons mu Bufaransa, akaba yari mushiki w’umwami w’abami witwaga Charlemagne. Ntacyo bamuvugaho mu buryo burambuye ku byerekeye imibereho ye. Undi Gisela wakunze kumenyekana wari umwamikazi, akaba umukobwa w’igikomangoma Heneriko wa Bavière. Yavutse mu mwaka wa 1985. Yari mushiki wa Heneriko wa II, uyu nawe wabaye umutagatifu, duhimbaza ku wa 13 Nyakanga. Gisela yujuje imyaka cumi, yasabwe n’igikomangoma Sitefano wari uteganyijwe kuzaba umwami wa Hongriya. Aho bashyingiriwe n’umugabo amaze kwima ingoma, bakoze byinshi kugirango igihugu cyabo kirusheho kwakira neza Ivanjili. Abifashijwemo n’umugabo we, yubakishije Kiliziya nyinshi n’ibigo by’abihayimana. Nyuma umugabo amaze gupfa, Gisela yiyeguriye Imana mu muryango w’ababikira b’Ababenedigitine i Nederburg ari naho yapfiriye mu mwaka w’1060.