Godifridi

08 Ugushyingo | Liturijiya y'umunsi |
Godifridi yavukiye bugufi ya Soissons mu majyaruguru y’ubufaransa. Kuva akiri muto yabaye muri monastere, bityo agerageza gukurikiza imibereho y’abamonaki mu kwigomwa, haba mu bitunga umubiri cyangwa se mu mibereho yindi isanzwe. Yifuzaga nawe kuziyegurira Imana akaba umumonaki. Yujuje imyaka makumyabiri n’itanu, nibwo yahawe ubusaseridoti, nuko hashize iminsi yoherezwa muri monastery y’i Nogent - sous concy. Nyuma y’imyaka icumi, yatorewe ubwepiskopi, ashingwa kuyobora Diyosezi ya Troyes. Muri uwo murimo ukomeye kandi w’icyubahiro yari afite, ntiyigeze atezuka ku mugambi we wo kwicisha bugufi. Yigomwaga byinshi, haba mu bimutunga cyangwa kwitangira abandi akaba kandi yarakundaga abakene. Akenshi yabajyanaga gusangira nawe ku meza. Kuba yicaranye n’abakene cumi na babiri ku meza ngo byamwibutsaga Yezu n’Intumwa ze cumi n’ebyiri ku meza. Umutima utuje kandi w’ingeso nziza yari afite, ntiwamubuzaga na rimwe iyo byabaga ari ngombwa gucyaha bamwe mu basaseridoti be babaga birengagije umurimo bashinzwe, usibye ko n’abategetsi b’igihugu atatinyaga kubahwitura. Godifridi yitabye Imana tariki 8 Ugushyingo 1115.