Grasiyani

18 Ukuboza | Liturijiya y'umunsi |
Ahagana mu mwaka wa 250, Grasiyani yoherejwe mu Bufaransa na Papa Fabiyani, yoherezwa hamwe n’abandi bepiskopi batandatu. Grasiyani ageze mu ntara ya Tereni, yasanze abaturage baho ntawe uzi Ivanjili icyo ari cyo. Maze kuva ubwo ahagurukira kuhabiba inkuru nziza ya Yezu Kristu; ahigisha cyane Ivanjili ntagatifu ahindura benshi maze bemera guhabwa batisimu no kuyoboka inzira y’agakiza. Nyamara ariko nubwo bwose urukundo rw’Imana rwari rumaze kogera hose muri ako karere, abanzi ntibigeze bahwema kurwanya ingoma y’Imana. Sekibi yabakoreyemo maze bamenesha umwepiskopi Gratiyani, biba ngombwa ko akomeza kwamamaza ingoma ya Kristu ari mu bwihisho. Bagerageje kenshi kumwica ariko Imana igahora ikinga akaboko. Mu bakristu be yatoranyije abasore maze abaha inyigisho nyinshi zibategura, bityo nyuma akabatoramo abasaseridoti kugirango buzuze umurimo w’Imana yari yaratangiye. Bahawe ubusaseridoti ari benshi, kuburyo ndetse boherezwaga mu zindi ntara kwamamaza Ivanjili. Grasiyani aho atsindiye abanzi b’ingoma ya Kristu, yubakishije Kiliziya zigera ku munani muri Diyosezi ye, yubakisha ndetse n’ibitaro binini cyane byo kugoboka abarwayi. Ibyo bikorwa by’ubugira neza byatumye bose barushaho kumukunda no kumwizera, bakamubonamo koko umuntu ukorerwamo n’Imana.