Gregori Barbaribo

17 Kamena | Liturijiya y'umunsi |
Gregori yari umuhanga mu by’amategeko. Nyuma ahuye n’intumwa ya Papa yari mu rugendo i Munster, yiyemeje kureka indi mirimo yakoraga, ahitamo kwamamaza ingoma y’Imana. Haciye iminsi nibwo yatorewe kuba umwepiskopi wa Bergame, nyuma aba uwa Paduwa ; hagati aho anatorerwa kuba Karidinali. Intego ye yari yariyemeje gukurikiza Karoli Boromewo wakoreye Imana bitangaje. Gregori yashinze seminari yabereye izindi zose urugero, atangiza amashuri arenze Magana atatu, ateza imbere cyane cyane inyigisho za gatigisimu hose, inyinshi kandi akaba ari we ubwe uziyigishiriza mu misozi. Ibikorwa bye byinshi byiza byafatiriye n’izindi Diyosezi, birenga ndetse n’imipaka bigera no mu bindi bihugu. Yakundaga abakene cyane, ibi byatumaga yemera guhara ibyo atunze ngo afashe indushyi. Konsili yabereye i Trente yamubereye urumuri mu bukorwa bye no mu myifatire ye. Gregori yitabye Imana mu 1637.