Gregori VII

25 Gicurasi | Liturijiya y'umunsi |
Gregori wa VII ataraba Papa yitwaga Hildebrandi. Ni umwe mu ba Papa b’imena mu butwari n’ubutagatifu Yezu Kristu yahaye Kiliziya ye. Yabanje kuba umumonaki mu ba Benedigitini, nyuma atorerwa kuba Kardinali, aba umujyanama wa Papa I Roma. Yakoranye n’abapapa batandatu bakurikiranye. Uwo wa gatandatu amaze gutanga, amusimbura ku ntebe, yitorewe n’imbaga y’abakristu ubwabo, nta gitugu cyangwa uburiganya bikoreshejwe. Muri icyo gihe abami n’abategetsi bandi b’isi bari barigaruriye Kiliziya gatolika basa n’abayihatse, cyane cyane ku itorwa ry’abashumba bayo, ndetse kugeza ku gutora Papa. Uwashakaga ubutegetsi bukomeye muri Kiliziya afite imari kandi afite ubimufashamo, yabigeragaho. Byongeye hari benshi mu basaseridoti ndetse no mu bepiskopi bamwe bari bafite abagore. Papa Gregori wa VII amaze kwima yarwanyije ibyo bibi byose, kiliziya arayivugurura kandi ayisubiza ubusugire bwayo. Arwanya cyane abategetsi b’ibihugu bivangaga mu by’ubutegetsi bwa Kiliziya, cyane cyane umwami w’Ubudage. Nyuma uwo mwami yagiye kumusaba imbabazi, amusanga ahitwa I Konosa. Muri uko kumusaba imbabazi ariko umwami yari amufitiye inzika. Nuko haciye igihe kugirango yihorere akoranya ingabo ze atera Papa i Roma aramunesha, Papa Gregori ahungira i Salermi. Ni naho yaguye tariki ya 25 Gicurasi 1085. Mbere yo gupfa yagize ati:«Nakunze ubutungane nanga amafuti, nicyo gituma nguye ishyanga».