Gregori w’i Naziyanzi

02 Mutarama | Liturijiya y'umunsi | 1Kor2,10-16; Lk14
Yari Umwepiskopi n’umuhanga mu nyigisho za Kiliziya. Mutagatifu Grigori yavukiye mu ntara ya Kapadosiya, mu gihugu cya Turkiya, nyina yari yarabahaye uburere bwiza kuva bakiri bato. Gregori yize amashuri i Sezare muri Palestina, Alegisandriya ho mu Misiri na Atene mu Bugereki. Aho hose yize ninako yahaboneraga inshuti. Muri Alegisandiriya yahamenyaniye n’Umwepiskopi waho Atanazi wari intungane cyane. Atene ho yahamaze imyaka umunani, ahakura naho inshuti nyinshi cyane. Ni naho yamenyaniye na Bazili, uyu nawe nyuma wagizwe umutagatifu, baba inshuti zikomeye. Gregori amaze gutorerwa kuba Umwepiskopi w’i Naziyansi, yabanje gusa nubyangira kubera ko yari umuntu wicisha bugufi. Inshuti ye Bazili yakomeje kumugira inama no gutera inkunga, nuko ageze aho arabyemera. Hashize igihe, umwami Tewodozi yamutumiye iwe amusaba kugoboka abo yari yarashinze kwandika ku by’Ubutatu butagatifu. Gregori agezeyo yabahaye inyigisho eshanu zerekeye iyobokamana. Umwami yaramushimye, ndetse nyuma amushinga kuba Umwepiskopi mukuru w’i Konstantinopoli mu murwa mukuru w’umwami. Gregori amaze kubona ko ubukristu bumaze gushing imizi mu bakristu yari ashinzwe, yasabye kwegura ku murimo w’ubwepiskopi, yisubirira ku mudugudu w’iwabo ku ivuko. Ariko akomeza kwamamaza ukwemera yandika ibitabo by’iyobokamana n’ibyindirimbo zisingiza Ubutatu Butagatifu. Ntiyahwemye kandi no gukomeza gushishikariza abakristu gusenga no kubagira inama zabafasha kugororokera Imana yarababwiraga ati: “Ntimugashake kwigwizaho umutungo munini ngo mwirengagize abakene. Abo bakene, ni tubabonemo Yezu Kristu, kuko twahawe umurage w’ubuvandimwe na Kristu. Igihe cyose tukiri kuri iyi si, tujye twibuka kuyoboka Kristu utuye muri abo bakene, tubaha icyo bafungura, icyo bifubika, tubakiriza yombi igihe baje batugana”.