03 Nzeli |
Umunsi wibukwa |
Roma 1, 1-7; Lk5;1-11
Gregori yavukiye i Roma. Ababyeyi be bari abanyaroma, bakaba abakirisitu bafite ukwemera gushyitse. Nyuma y’urupfu rw’ababyeyi be, inzu y’iwabo yarayitanze iba monasiteri. Mbere yo kwiyegurira Imana, Gregori yabanje kuba umutegetsi mu gihugu igihe gito. Kuva mu mwaka wa 572 kugeza mu mwaka wa 573, yari umuyobozi mukuru w’umujyi wa Roma. Mu mwaka wa 575, Gregori yazibukiriye imirimo yari imwubahishije cyane mu butegetsi bw’abaromani maze ahitamo kwiyegurira Imana, aba umumonaki mu ba Benegitini. Hashize imyaka ine, mu mwaka wa 579, Papa Pelage wa II yamugize umudiyakoni, hanyuma amwohereza kumuhagararira i Konstantinople. Aho agarukiye i Roma nyuma y’imyaka itandatu, aba ariwe batora ngo ayibere umuyobozi. Yahavuye atorewe kuba Papa, ku itariki ya 3 Nzeri 590. Gregori amaze kwima yakoze ibikorwa byinshi byiza, aramira abantu bari bamaze kuzongwa n’ibyago by’amoko yose, abaha ifunguro ry’umubiri ataretse no kubagezaho ijambo ry’Imana. Niwe wohereje abaogezabutumwa mu Bwongereza no muri Esipanye. Papa Gregori yanditse kandi n’amabaruwa menshi, azwi cyane kugeza ubu akaba agera kuri 848. Yanditse n’inyigisho yigishije zikaba na n’ubu zisomwa. Mu gitabo cy’amasengesho ya Kiliziya. Papa Gregori yakomeje kugira umutima nk’uw’abamonaki ataretse no kuba umugaba w’ubusabaniramana mu bantu. Gregori yabaye umwe mu barium ba Kiliziya b’ibirangirire, kimwe na A mbrozi, augustin na Yeronimo.