Guido

12 Nzeli | Liturijiya y'umunsi |
Guido akiri muto, nyina yari yaramutoje gufasha abakene no kwicisha bugufi. Ibyo kandi yarabikuranye kuko ari bimwe mu by’ingenzi byaranze imibereho ye bikamugeza ku butungane. Kugirango arusheho kwitagatifuza, yakoze urugendo rurerure, ajya i Roma n’i Yeruzaremu ajyanywe no gusenga. Guido yabereye abamumenye bose urugero rwiza mu gukunda abakene no kwitagatifuza. No mu ndunduro y’ubuzima bwe ntiyigeze atezuka na gato mu gutoza abandi kugira imibereho y’abafasha kwitagatifuza.