Hedwije

16 Ukwakira | Liturijiya y'umunsi |
Mutagatifu Hedwije yavukiye mu gihugu cy’Ubudage. Mu kigero cy’imyaka cumi n’ibiri avutse. Yashyingiranwe n’igikomangoma Heneriko wa I wo muri Polonye. Uwo Heneriko wa I rero akaba umwe mu bikomangoma abaturage b’icyo gihugu bagifitiye icyubahiro kugeza na n’ubu. Heneriko na Hedwije bari abakristu bafite ukwemera guhamye. Bagize n’amahirwe Imana ibaha urubyaro, babyarana abahungu bane n’abakobwa batatu. Urugo rwabo kandi rwarangwaga n’ukwioroshya, urukundo no kumvira Imana. Kimwe n’abandi bakristu benshi b’icyo gihe, umuryango wabo wakurikizaga imigenzo yakorwaga yo kwibabaza kubera urukundo rw’Imana: kumara igihe kirekire bataryua, kurara nabi no kwiyaka ibyashimisha umubiri byose. Hedwije yakunze Imana kandi n’abantu cyane cyane abatishoboye. Imbere y’umugabo we yahoraga avuganira abakene, imfungwa n’abandi bose b’intamenyekana. Ni no muri bene abwo buryo yashinzwe ibitaro ahitwa I Wroclaw kugira ngo arusheho gufasha abantu. Aho umugabo we apfiriye mu mwaka w’1238, Hedwije yihanganiye cyane ubupfakazi bwe, kandi nyuma yakirana ubutwari butangaje urupfu rw’abana be batandatu. Yaje gusanga umukobwa we w’umubikira wari bugufi ya Wroclaw nyuma y’urupfu rw’imfura ye, igikomangoma Heneriko wa II waguye ku rugamba mu mwaka w’1241. Hashize igihe gito, nyuma y’iyo mibabaro yose, Hedwija yitabye Imana mu mwaka w’1243. Yari kandi Nyirasemge wa Elizabeti wa Hongriya.