Helena

18 Kanama | Liturijiya y'umunsi |
Helena yavutse mu muryango w’abantu baciye bugufi. Amaze gukura yarongowe n’umutware w’abasirikare b’Abaromani witwaga Konstansi Klori. Babyaranye umwana w’umuhungu, bamwita Konstantini. Aho uwo mugabo we aherewe intebe y’ubwami, bamutegetse kurongora umukobwa ukomoka mu muryango w’abami. Ubwo Helena yahise asubira iwabo aribagirana, umuhungu asigarana na se. Konstantini yakuze atera ikirenge mu cya se. Aba umusirikare ukomeye kandi ukunzwe cyane n’ingabo. Ubutwari bwe n’ubudakemwa bwamuhesheje ishema, atorerwa kuba umwami w’Uburomani. Konstantini amaze kwima ingoma, yatumije umubyeyi we Helena aramusanga, aba atyo umugabekazi w’Uburomani. Kuva ubwo Helena yakomeje kubanira neza bose kandi akubaha rubanda rugufi. Ingoma ya Konstantini yaje iremgera abakristu, ibaha agaciro kandi abasubiza uburenganzira bwabo. Helena agira umwete wo kwigishwa arabatizwa, bidatinze n’umuhungu we Konstantini arabatizwa. Nuko aca iteka ko Kiliziya ya Yezu Kristu igmba kubahwa mu gihugu cye. Helena yabaye umubyeyi w’imbabare nyinshi kandi ashyigikira Kiliziya ku buryo bwose. Yagiye i Yeruzalemu gusura ahantu hatagatifu. Nuko asaba umwepiskopi waho gucukuza ku gasozi ka Kalvariyo aho Yezu yabambwe ngo bashakishe umusaraba mutagatifu. Hakozwe akazi gakomeye cyane mu kueushaka ; nyuma umaze kuboneka Helena ahubakish Kiliziya nziza cyane.