Heneriko wa II

13 Nyakanga | Liturijiya y'umunsi | 1 Bami 3,11-14; Mt 22, 15-21
Heneriko yavukiye mu Budage muri 972. Yambitswe ikamba ry’ubwami mu mwaka wa 995; naho mu 1007 asimbura Otto wa II ku ntebe y’umwami w’abami. Heneriko yashakanye na Kunegunda, ariko ntibagira amahirwe yo kubyarana umwana. Babanye gikristu, bakundana, kandi bombi bubaha Imana cyane. Heneriko yari umwami ukunda kwicisha bugufi, kandi nyamara afite icyubahiro gikomeye! Yabereye benshi urugero mu gukurikiza imigenzo myiza ya gikristu. Nuko we n’umugore we bagafasha abakene n’imbabare. Yakundaga igihugu cye n’abagituye, akagiha ituze n’ihumure kandi akarengera ingoma ya Kristu. Yakundaga gusenga cyane, kandi agahora agira inama nziza abasaserdoti mu mirimo yabo no mu myifatire yabo muri rubanda. Igihe cyose yahoraga arwanira ishyaka Kiliziya. Heneriko ntiyarambye ku ngoma, kuko yitabye Imana mu 1024 afite imyaka mirongo itanu n’ibiri y’amavuko. Yashyinguwe mu Kiliziya ya Bamberg yari yarubakishije ubwe. Ni naho kandi bashyinguye n’umugore we Kunegunda.