Hermani Yozefu

07 Mata | Liturijiya y'umunsi |
Herimani yavukiye i Kolonye mu Budage. Ababyeyi be bari bakennye cyane. Amaze kuba umusore yiyeguriye Imana mu Bamonaki b’i Steinfeld. Icyifuzo cye cyari ukugirango arusheho gusabana n’Imana mu masengesho no kwiga Bibiliya binonosoye. Umukuru wa Monasteri amushinga umurimo wo kwita kuri bagenzi be ku bibatunga. Uwo murimo ariko ntiwamuhaga akanya gahagije ko gusenga. Umunsi umwe arasenga cyane yiherereye, aganyira Bikira Mariya ko imirimo idatuma ahumeka. Nuko Bikira Mariya aza kumubonekera aramubwira ati: «Kugirango unyereke ko uri uwanjye koko, nuko mbere nambere wakwita kuri bagenzi bawe; ukabakunda n’umutima wawe wose». Nyuma yashinzwe noneho umurimo wo gukora muri Sakristiya. Aho rero rero yagiye abonekerwa kenshi na Bikira Mariya, ariko ntiyigere na rimwe abihingutsa muri bagenzi be, mbese abigira ibanga rye. Hermani yari umuntu w’intungane kandi wiyoroshya cyane. Ukwigomwa nabyo yari yarabyimenyereje mu mibereho ye. Kenshi igihe cyo gufungura akakigomwa agahitamo gusenga. Na nijoro nabyo byari uko, yasinziraga amasaha make cyane, amenshi akayamara asenga. Hermani yishwe ahanini n’umunaniro, agwa mu nzira ari mu rugendo. Yahambwe i Steinfeld.