Hermenijildi

13 Mata | Liturijiya y'umunsi |
Hermenijildi yari umwana w’umwami wa Espanye. Se yari umuhakanyi. Yari yarayobotse ndetse n’inyigisho z’ubuhakanyi za Ariyusi. Hermenijildi amaze kuba umusore, se yamugize umutware w’umugi wa Seviye mu majyepfo y’igihugu.ahageze acudika n’umwepiskopi waho Leyanderi; ashyingiranwa n’umukobwa w’umukristukazi. Imico myiza y’umugore we kimwe n’ubucuti yari afitanye n’umwepiskopi byamuhinduye umutima, yemera kuba umukristu arabatizwa. Muri icyo gihe Se yarapfakaye ashaka undi mugore. Uwo mugore rero aza ari umuhakanyi kabuhariwe, wayobotse idini rya Ariyusi kurusha umugabo we. Aho Se amenyeye ko Hermenijildi yabaye umukristu, akemera no kubatizwa, byaramurakaje bikomeye arabisha. Nibwo yiyemeje kumutegeka kureka ubukristu byanze bikunze; nuko abonye ko amunaniye yohereza ingabo ze ziramwica ngiyo imipfire y’iyo ntwari yahowe Kristu.