13 Mutarama |
Liturijiya y'umunsi |
1 Yh 2,18-25, Mt 7,21-29
Hilari yavukiye i Poitiers mu Bufaransa muri 315, avuka ku babyeyi bafite umutungo utubutse. Akiri muto, yarerewe mu mashuri atigisha iby’iyobokamana. Ariko kubera ko yari umuhanga kandi agakunda gusoma ibitabo byinshi binyuranye, byatumye amenya Ivanjiri maze yemera kwigira Batisimu arabatizwa. Yakomeje kugororokera Imana ndetse aba ikirangirire aho iwabo i Poitiers. Ntawe uteri uzi ko Hilari ari intungane ku Mana; haba mu bwitonzi, mu bukristu, mu mico myiza ye no kwiyoroshya mu rukundo ruhebuje yakundaga Imana n’abantu no kurwanira ishyaka Kiliziya. Aho umwepiskopi wa Poitiers apfiriye, abakristu baho bose basabye ko Hilari ariwe wababera Umushumba. Amaze kuba Umwepiskopi yihatiye cyane gukomeza ukwemera mu bakristu, anahangana icyo gihe n’abashakaga gusenya Kiliziya bigisha inyigisho zinyuranye n’Ivanjiri. Kubera uko guhangana n’abo bantu bari bafite bamwe mu bategetsi babashyigikiye, byatumye Umwepiskopi Hilari ahungira muri Aziya amarayo imyaka itandatu. Ibyo ntibyamubujije kandi gukomeza gushishikarira Inkuru nziza, haba mu nyandiko cyangwa se ibindi bitabo yandikaga. Nyuma y’iyo myaka yagarutse iwabo asubizwa ku ntebe ye y’ubwepiskopi, abakristu bamwakirana ibyishimo byinshi. Kugeza yitaba Imana yakomeje guhamya ukwemera mu bantu. Nyuma y’urupfu rwe, Ubufaransa bwamwubakiye Kiliziya nyinshi z’urwibutso. Henshi banamutoyeho umurinzi mutagatifu. Byongeye kandi, yahawe n’ikuzo ryo kwitwa “Umuhanga mu nyigisho za Kiliziya” kubera inyigisho ze ziteguranye ubuhanga buhanitse.