Hildegarda

17 Nzeli | Liturijiya y'umunsi |
Hildegarda yavutse mu mwaka w’1098 i Bermersheim ho mu Budage. Yari umuhererezi mu bana icumi bavukana. Amaze kugira imyaka umunani, ababyeyi be bamuhaye Jutta wa Sponheim, umwari w’intungane wabaga ku musozi wa Disibodenberg, hafi y’ikigo cy’abamonaki ba Mutagatifu Benedigito. Buhoro buhoro abandi bakobwa basanga Jutta na Hildegarda ngo bibanire. N’uko nyuma y’imyaka mike abo babikira b’ababenedigitine bubakirwa ikigo. Nyuma y’urupfu rwa Jutta mu mwaka w’1136, ababikira batoye Hildegarda ngo abayobore. Mu mwaka w’1150,Hildegarda na bagenzi be bavuye kuri Disibodenberg, bajya gushing ikigo kinini ahitwa i Rupertsberg, hafi ya Bingen. Nyamara ntbyatinze icyo kigo nacyo kiba gito kubera ko ababikira bahabaye benshi, bituma Hildegarda yongera gushing urundi rugo ahitwa Eibingen, hafi ya Rüdesheim. Kuva mu buto bwe, Hildegarda yarabonekerwaga. Yumvaga agomba kwandika, ku buryo yasize inyandiko nyinshi. Imwe mu nyandiko ze z’ibyamamare, ni igitabo yanditse cyitwa «Sci Vias» bisobanura : «Kumenya inzira». Yahimbaga kandi n’indirimbo. Hildegarda yakundaga ibimera kandi akamenya n’imiti myinshi y’imisoromano. N’ubu ngubu haracyavugwa ubuvuzi bwa Hildegarda. Kiliziya yemeye ko Hildegarda ari umugore w’umuhanga ndetse no mu gihe yari akiriho yari afite ijambo ku ba Papa, Abepisikopi ndetse n’Abami. Ariko rero yari yikoreye undi musaraba n’indi mibabaro. Ntabwo yumvikanaga n’abakuru ba Kiliziya ba Mainz. Ahubwo uwo mugore mutagatifu yanyujijwe mu bigeragezo. Kuko hari umuntu wari waraciwe n’abakuru ba Kiliziya, maze bukeye aza gupfa yiyunze n’Imana mu Isakaramentu rya Penetensiya, bamushyingura mu irimbi ryo mu kigo cy’abo bamonaki. Ibyo bituma abayobozi ba Kiliziya ya Mainz bafunga Kiliziya y’abo babikila mu gihe cy’amazi menshi, kuburyo batahabwaga Misa kimwe n’andi masakaramentu. Hildegarda arabahangara bishyira kera, kugeza ubwo arikiyepisikopi w’I Köln yabimufashijemo arabatsinda. Nuko Kiliziya y’ababikira irafungurwa bongera kuririmba amasengesho ya Brevière no gutura igitambo cy’Ukarisitiya. Hildegarda yapfuye ku wa 17 Nzeri 1179 afite imyaka mirongo inani n’umwe. Umubiri we uruhukiye mu Kiliziya ya Paruwasi ya Eibinger hafi ya Rüdesheim.