Hiyasinti

17 Kanama | Liturijiya y'umunsi |
Hiyasinti akomoka mu gihugu cya Polonye. Bakeka ko yavutse ahagana mu mwaka w’1185. arangije amashuri, yabaye kuri Katedrali y’i Krakovi, akita cyane cyane ku byerekeye indirimbo z’iyobokamana. Igihe yari mu rugendo i Roma, mu 1218, yakiriwe na Mutagatifu Dominiko. Nyuma yinjira mu muryango w’abafurere bigisha washinzwe na Mutagatifu Dominiko. Yamwohereje hamwe n’abandi kwigisha Inkuru nziza muri Polonye, icyo gihe agenda ari na we mukuru wabo. Kuva ubwo Hiyasinti yatangiye ingendo z’iyogezabutumwa muri Autriche no mu bindi bihugu byinshi. Hashize igihe yagarutse mu gihugu cye cy’amavukiro. Nyuma yitaba Imana ari i Krakovi, ku ya 15 Kanama 1257.