Huberti

03 Ugushyingo | Liturijiya y'umunsi |
Hubertibbakomoka mu gihugu cy’ububiligi, akaba ari umwe mu batagatifu bazwi kandi bakundwa cyane muri icyo gihugu. Bavuga ko nyuma y’urupfu rw’umugore we, aribwo yiyeguriye Imana nk’uko byari bikunze kuboneka muri benshi bo muri icyo gihe. Yagiye i Roma gusenga, Papa amubonye ashima imyifatire ye n’ubutwari bw’umukiristu utajegajega. N’uko amutorera kuyobora Diyosezi ya Maestricht mu Bubiligi, asimbura Musenyeri Lamberti wari umaze kwitaba Imana yishwe n’abanzi ba Kiliziya.