Hugo

01 Mata | Liturijiya y'umunsi |
Hugo yari umwepiskopi wa Grenoble mu Bufaransa. Nyuma y’imyaka ibiri ahawe ubwepiskopi yareguye nuko yigira muri Monastere y’ababenedigitini. Nyuma Papa Gregori wa VII yamutegetse gusubira muri Diyosezi ye agakomeza imirimo. Iyo Diyosezi Hugo yayiyoboye imyaka mirongo itanu n’ibiri. Hugo kandi yabaye umufasha ukomeye wa Mutagatifu Bruno, uyu washinze umuryango w’abihayimana i Shartrozi, bugufi ya Grenoble.